in

Samuel Eto yavuze umukinnyi ukiri muto ushobora gusimbura Messi muri Barcelona.

Umukinnyi wakoze amateka muri Fc Barcelone, Samuel Eto’o avuga ko Ansu Fati ari we umukinnyi ushobora kuzuza icyuho Lionel Messi azasiga ubwo umunsi umwe azahaguruka muri Barcelona.

Messi w’imyaka 33 y’amavuko nta masezerano azaba agifite muri iyi mpeshyi . Ariko hariho indi mpano itangaje ikurura abantu muri Camp Nou, mugihe umusore ukiri muto Ansu Fati yatangiye kwigaragaza muri saison ishize.


Uyu musore w’imyaka 18 yamaze gufatwa inshuro enye na Espagne kandi Eto’o yemera ko ari we mugabo ushobora gusimbura Messi nagenda.

Kuri Eto’o yizera ko Fati ashobora kuba umusimbura wa Messi muri Barcelona. Eto’o yabwiye SPORTbible ati: “Ntekereza ko [Fati] ari we w’ejo hazaza.” Kuri ubu arimo akora ibintu bitangaje ku buryo ntekereza ko iyi kipe ikeneye rwose kumutegura no kumwitaho cyane.”Reka twizere ko ari we uzasimbura Messi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiyi imyifatire umugabo/umusore wese yagombye kugaragaza niba ashaka kubahwa n’inkumi.

Umugabo ufite isura idasanzwe n’umugore ufite ikirenge kimwe babyaye umwana mwiza cyane