in

Umugabo n’umugore bibarutse impanga nyuma y’imyaka 19 barabuze urubyaro

Umugabo n’umugore bo muri Ngeria bagaragagaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka abana b’impanga nyuma y’imyaka 19 yose bakoze ubukwe ariko batarabona urubyaro.

Umugabo wo muri Nigeriya, Chibeoso Aholu n’umugore we babaye ababyeyi bwa mbere nyuma yo gushyingirwa mu myaka 19 ishize.

Abashakanye baherutse kwakira impanga z’abahungu ku cyumweru muri Chapel ya Winners i Port Harcourt, muri Leta ya Rivers.

Ku wa kabiri, tariki ya 28 Kamena, inshuti y’abashakanye, Rowland Nwosu yerekeje kuri Facebook kugira ngo atangaze inkuru nziza.

Yanditse; Ati: “Nyakubahwa Pasiteri Chibeoso Aholu n’umugore we mwiza, Lolo Juliet bashimiye Imana nyuma yimyaka cumi n’icyenda (19) barabuze urubyaro  bibarutse impanga zabahungu”.

Yongeyeho ko ubu bombi bategereje bihanganye Imana ikaba yabahaye umugisha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndashima Imana! Umunyamakuru wa RBA yerekanye ifoto ye ya kera ashima Imana aho imugejeje

Uwari umucuruzi w’ibikapu yabonye ibitangaza