Umukecuru witwa Maria Rico w’imyaka 76 w’ahitwa Leicestershire yateye benshi amarangamutima y’agahinda nyuma gufata icyemezo cyo gukuraho icyuma kimwongerera umwuka maze agapfa arebana n’umukobwa we witwa Anabel Sharma na we wari urembye cyane kubera Covid-19.
Anabel Sharma avuga ko ibi bihe nk’ibiteye agahinda, ariko akavuga ko yishimira ko nyina atapfuye ari wenyine.Niwe watangaje ifoto ya nyuma bari kumwe ngo akangurire abantu kwirinda iyi virus.
Sharma, yabwiye BBC ko nyina yapfuye hashize hafi iminota 30 avanyemo ‘mask’ imuha umwuka ngo amusezere.Ati: “Mama yabasabye ko bamuvanamo ‘mask’ baramubwira ngo ‘nituyivanamo biraba birangiye. Nturi bumare akanya’.
“Yaravuze ati ‘Yego, ibyo ndabizi ariko ntakundi.”
Sharma w’imyaka 49 arakomeza ati: “Twamaze nk’iminota itanu akibasha kuvuga, maze nyuma atakaza ubwenge.”Yatubwiye ko nta bwoba afite bwo gupfa, ko yiteguye. Yambwiye ko ngomba kurwana bikomeye kuko mfite abana mu rugo.”
Mushiki wa Sharma witwa Susana nawe yemerewe kuba ari aho yambaye imyenda irinda umuntu kwandura.Ati: “Twari tumufashe kugeza ku mwuka we wanyuma.
“Byatumye numva ntekanye kumva ko turi kumwe nawe, kandi nawe byamuteye kumva amerewe neza.”
Sharma avuga ko akeka ko umwe mu bahungu be yanduye coronavirus ku ishuri maze ikaza “ikuzura mu rugo” mu buryo bwihuse ku buryo buri wese bayimusanzemo “biteye ubwoba”.
Ati: “Nasaba abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bagatekereza ku bandi.”
Sharma na nyina bashyizwe mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary ku munsi umwe mu kwezi kwa 10, nyina Maria Rico yapfuye tariki 01 z’ukwa 11.
Sharma yakurikiranye imihango yo gushyingura nyina iri kuba kuri video kuko yari akiri mu bitaro.
N’ubu we aracyahabwa umwuka aho ari kwitabwaho mu rugo kuko ibihaha bye byangijwe n’iyi virus.
Ati: “{Mama} yari azi neza ko atazakira iyi ndwara kandi yari yabonye ubuvuzi buhagije.”
Avuga ko nyina yari “umukecuru w’igitangaza” wari umuntu w’umunyembaraga cyane”.