in

‘Ukimwegera uhita utsindwa kandi wari wize bimwe bya ba gakaye’ Umunyeshuri yirukanywe muri Kaminuza kubera gutera umwaku wo ku rwego rwo hejuru

Umunyeshuri yirukanywe muri Kaminuza kubera gutera umwaku wo ku rwego rwo hejuru.

Inkuru y’uko umunyeshuri uzwi ku mazina ya AgbotiHero kuri Twitter yirukanywe muri Kaminuza azira ko atera umwaku abandi banyeshuri akomeje kuba kimomo.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Ligit.ng avuga ko uwo munyeshuri AgbotiHero yirukanywe muri kaminuza itatangajwe amazina azira kuba ngo atera umwaku.

Uwatangaje iyi nkuru azwi ku mazina ya LiznotTruss kuri Twitter, aho avuga ko uyu munyamakuru atera umwaku ku buryo umunyeshuri bicaranye cyangwa begeranye ahita atsindwa ikizamini nubwo yaba yize kajana.

Uyu munyeshuri yirukanywe muri Kaminuza ku busabe bwa bagenzi be kuko ngo umwaku we wari ubarembeje.

Kugeza ubu ntacyo uwo munyeshuri aragira icyo atangaza ku makuru avuga ko yirukanywe azira gutera umwaku abandi banyeshuri bigana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje cyane:Ni abana bato ba banyeshuri bibera iyo mu cyaro,bikinira bisanzwe ariko bahondaguye amakipe bagera ku mukino wa nyuma

Umunyamakuru Rugangura Axel agiye kwikubita agashyi maze na we arebe uko yarongora kuko abo bangana bari kumusiga mu busore https://wp.me/p7ovfz-VTn