in ,

Biratangaje cyane:Ni abana bato ba banyeshuri bibera iyo mu cyaro,bikinira bisanzwe ariko bahondaguye amakipe bagera ku mukino wa nyuma

Abana bakiri bato ba banyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Michel i Nyamirama(GS St Michel Nyamirama) bakoze amateka yo kugera mu mikino ya nyuma y’amashuri abanza mu batarengeje imyaka 13(U13) ku rwengo rw’igiguhu.

Ikipe yose ya bariya bana bishimira igikombe

Nyuma yo kumenya ayo makuru Yegob twagerageje kuvugisha umuyobozi w’ishuri abo bana bigaho nk’umuntu uhora hafi abo bana ngo atubwire intumbero zabo bana bakiri bato bazi guconga ruhago mu buryo butangaje, umuyobozi w’ishuri Esdras Kwigira ati:”Abana ni abanyeshuri basanzwe bibera mu cyaro basanzwe bakora imyitozo ku kibuga cya Nyamata, intumbero yabo ni uko bifuza gutera imbere haba mu byo biga ku ishuri ndetse no muri football kuko bafite impano”,tumubajije niba abo bana babona ibikoresho bya siporo mu buryo buboroheye,niba bafite umuterankunga cyangwa umutozo ubifiteye ubushobozi ku buryo yazamura urwego rwabo,ati:”Ibikoresho twirwabaho, ku ishuri dufite Jezy imwe gusa iriya nyine mwabonye mu ifoto, utugodiyo bakoresha buri wese yirwanaho, Ballon ikigo turazishaka, umutoza dukoresha Umwarimu witwa Joseph ndetse na DUSENGE BUKOBA”,uyu muyobozi Esdras Kwigira akomeza avuga ko abo bana nubwo nta bushobozi bafite bw’ibikoresho ndetse n’ubumenyi bugahije bwo gukina umupira kuko kugeza ubu batozwa n’umwarimu mu buryo bwo kubafasha ngo intego yabo ni ugutwara igikombe bagasohokera igihugu mu mikino ya FEASSA ndetse bakigaragaza bakabonwa n’abatoza bakazabafasha kugera ku nzozi zabo zo gukina umupira w’amaguru nk’ababigize umwuga.

Abana bishimiye igikombe batwaye kikabahesha itike yo gukomeza mu mikino ya nyuma
Abana bishimiye igikombe barikumve n’umutoza wabo akanaba n’umwarimu wabo
Abana bafite igikombe cyo ku rwego rw’akarere ka Kamonyi cyatumye bakomeza mu mikino ya nyuma

 

Yegob twagize amatsiko yo kubaza uwo muyobozi niba ishuri rifite amikoro ahagije yo gufasha abo banyeshuri mu rugamba bazitabira rwo gukina imikino ya nyuma, umuyobozi ati:”Turagerageza ariko amikoro yo ntahagije pe birumvikana ko hari byinshi abana baba bakeneye tudafitiye ubushobozi”.

Abana barikumwe n’umuyobozi w’ishuri ryabo uri i bumoso ndetse n’umutoza wabo imbere y’ishuri ryabo rya GS St Nyamirama

Abo bana babanyeshuri bageze mu mikino ya nyuma batsinze GS Nyabisindu y’i Muhanga ibitego 2-1, babona itike yo kujya mu mikino ya nyuma batsinze EP Ntyazo y’i Nyanza ibitego 2-0. Imikino ya nyuma izaba mu mpera z’iki cyumweru kuwa 6 no ku cyumweru tariki 3 n’iya 4 Kamena 2023, amakipe azatomborana kuko hasigayemo amakipe 6 yavuye mu bice bitandukanye (twagereranya n’intara) hakorwemo amatsinda 2 binyuze muri tombora noneho bagakina, ibaye iya mbere mu itsinda igakina umukino wa nyuma final.
Imikino y’amatsinda izaba kuwa gatandatu 03/06/2023
Final ibe ku cyumweru 04/06/2023 ibere i Save mu karere ka Gisagara.

Ikipe ibanzamo ya bariya bana bageze mu mikino ya nyuma

Mu karere ka Kamonyi,umurenge wa Kayenzi aho bana biga ndetse banavuka niho Muhozi Fred umwe mu bakinni b’ikipe y’igihugu Amavubi akaba ari n’umukinnyi wa Kiyovu Sports nawe yize ndetse ni ho anavuka.

Muhozi Fred mukuru wa bariya bana
Muhozi Fred wize aho bariya bana biga ndetse akanahavuka

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bikomeje kugorana! Umugore wa Yesu yanyomoje amakuru avuga ko atwite kandi ageze mu zabukuru

‘Ukimwegera uhita utsindwa kandi wari wize bimwe bya ba gakaye’ Umunyeshuri yirukanywe muri Kaminuza kubera gutera umwaku wo ku rwego rwo hejuru