in

Umunyamakuru Rugangura Axel agiye kwikubita agashyi maze na we arebe uko yarongora kuko abo bangana bari kumusiga mu busore https://wp.me/p7ovfz-VTn

Umunyamakuru Rugangura Axel agiye kwikubita agashyi maze na we arebe uko yarongora kuko abo bangana bari kumusiga mu busore.

Axel yagaragaje ko atewe impungenge n’uko Urungano rukomeje kumusiga mu busore, nyamaze ntacyo we arapanga.

Binyuze mu kiganiro, urubuga rw’imikino gitambuka kuri Radio Rwanda, uyu musore ariko ufite umwana, yavuze ko agiye kwikubita agashyi, Nyuma yo kumenya ubukwe birimo ubwa Ismael Mwanafunzi bakorana kuri RBA, Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sport…. Ndetse na Bievenue Ridamutusi nawe bakorana.

Abajijwe Igihe yumva azakorera ubukwe, Rugangura Axel yavuze ko atabizi ndetse ko ibyo aribyo bimuteye impungenge.

Yagize ati, ” Ese ugirango ni kabaye!!! Niba urungano rwange Rwose runsize ntarapanga ubwange nkaba ntaratera n’ibi,..”

Kuri ubu Axel nta mukunzi yari yerekana kereka Mama w’umukobwa we na we bakorana kuri RBA.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Ukimwegera uhita utsindwa kandi wari wize bimwe bya ba gakaye’ Umunyeshuri yirukanywe muri Kaminuza kubera gutera umwaku wo ku rwego rwo hejuru

Ifoto y’umunsi: Bijou wo muri filime ya Bamenya nyuma y’igihe kirekire yiturije yongeye kugaragara atanga ubutumwa – IFOTO