in

UEFA mu mazi abira, abaterankunga bakuru bashobora kuyitera umugongo.

Nyuma y’uko habayeho akaduruvayo ndetse ibintu bikagenda nabi ku mukino wa nyuma wa Champions league, bikaba ngombwa ko haterwa ibyuka biryana mu maso abantu kugirango batatane  ubungubu ibintu byahindutse.

Abaterankunga bakuru ba UEFA bakomeje gusaba ibisobanuro ku bubi na bwiza kubera amakosa yakozwe bigasangwa ko abashyitsi babo b’imena bari mu batewe ibyuka biryana mu maso.

Heineken ndetse na Just Eat bakomeje gusaba ibisobanuro UEFA ndetse bakayishinza uburangare n’ubunyamwuga bucye, bitewe n’ibyabereye kuri Stade de France.

Si abo gusa kuko na Playstation nayo yenda kuvanamo akayo karenge mu gihe ibibazo ifite bidasubijwe kimwe ku kindi kandi mu buryo bwumvikana.

Ibi byose bikaba bije bituruka ku birego UEFA  yarenzwe n’ikipe ya Liverpool nyuma y’uko itsindiwe ku mukino wa nyuma wa Champions league na Real Madrid.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birasekeje: Ishuri rifite abanyeshuri bane rirashaka umuyobozi w’ikigo uzajya ahembwa akayabo

Umusore yaryamanye n’umukobwa kugira ngo amwibe ipantaro ayikoreshe ibiteye isoni