in

Ubwo Rayon Sports iri kwitegura gutaha ikibuga cyayo kiri mu Nzove yatangaje ikindi gikorwa iri buhakorere kidasanzwe

Ubwo Rayon Sports iri kwitegura gutaha ikibuga cyayo kiri mu Nzove yatangaje ikindi gikorwa iri buhakorere kidasanzwe.

Rayon Sports F.C igiye gutaha ikibuga gifite ubwatsi bugezweho bw’ubukorano yubakiwe n’umuterankunga wayo, SKOL Brewery Ltd.

Ni igikorwa cyitezwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2022, aho iki kibuga giherereye mu Nzove.

Nyuma yo gutaha ikibuga, hateganyijwe umuhango wo kumurika Ikipe y’Abagore ya Rayon Sports, iza gukina umukino wa gicuti na Youvia WFC guhera saa Cyenda n’Igice.

Rayon Sports WFC yashinzwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23. Yatangiye gukina Icyiciro cya Kabiri mu mpera z’icyumweru gishize, aho yanyagiye Gatsibo WFC ibitego 16-0.

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda: Reba ingaruka mbi umupira w’amaguru usigira umuntu wa winjiyemo

Rayon Sports igiye gutangaza umufatanyabikorwa mushya ukomeye hano mu Rwanda