in

Thierry Froger yaba yirukanye abafana ba APR FC kuri Sitade

Thierry Froger yaba yirukanye abafana ba APR FC kuri Sitade

Umutoza w’ikipe ya APR FC amaze iminsi ikipe ye irimo gutsinda muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’amahoro ariko igikomeje kwibazwa ni abafana b’iyi kipe batarimo kugaragara kuri sitade.

Kugeza ubu muri shampiyona turi ku munsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda ariko ikipe ya APR FC itozwa na Thierry Froger ntabwo iratsindwa umukino n’umwe ibintu byagatumye iyi kipe ifatwa nk’ifite abafana benshi bagaruka kuri Sitade ikongera igahangana na Rayon Sports iyoboye izindi hano mu Rwanda.

Ikibazo cy’abafana cyateje impagarara mu munsi ishize nyuma yaho umuyobozi wayo Lt.Col. Richard Karasira atangaje ko ikipe ya APR FC isigaye ifite abafana benshi hano mu Rwanda ariko ntabwo abafana bamubaniye kuko bakomeje kugenda bagaragaza ko ikipe yabo bayitereranye cyane.

Umutoza Thierry Froger nubwo atsinda cyane ariko abafana ba APR FC mugenda muganira bakubwira ko ikipe itsinda ariko itatanze ibyishimo kuko usanga igitego kiba ari kimwe gusa ku buryo umukino ujya kurangira imitima yabo yahagaze kubera ko ikipe baba bakina iba yataka cyane APR FC ku buryo no kwishyurwa biba bishoboka.

Benshi bavuga ko iki ari cyo kintu akenshi kirimo gutuma abafana APR FC ikomeza kubabura kuri Sitade Kandi umuyobozi wayo we yemera ko iyi kipe isigaye irusha abafana Rayon Sports nk’ikipe bihanganye hano mu Rwanda.

Niko byari bimeze ku munsi wejo hashize ubwo ikipe ya APR FC yakiraga Gasogi United umukino ukarangira ari 0-0 ariko nabwo abafana bari bacye muri Sitade ukurikije uko umukino wari ukomeye kandi ari n’uwa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

U Rwanda rwagumye hamwe ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ntirwanyeganyega

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cya Africa uyu mwaka yahagaritswe mu mupira kugeza igihe kitazwi.