in

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cya Africa uyu mwaka yahagaritswe mu mupira kugeza igihe kitazwi.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Guinea Equatorial n’ikipe ya CF Intercity
yo muri Esipanye Emilio Nsue López w’imyaka 34 yahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinea Equatorial Kubera imyifatire idahwitse.

Ikinyamaku “The Athletic” cyanditse ko Emilio Nsue ashinjwa kugaragara mu bintu byinshi bitandukanye n’ikinyabupfura gicye ubwo basezererwaga na Guinée ibatsinze igitego 1-0, ibi byanatumye na police yo muri Ivory coast ibyinjiramo ibi bikiyongeraho no kuba yaratindije bagenzi guhaguruka ku kibuga ngo batahe.

Emilio Nsue niwe mukinnyi umaze gutsindira Ikipe ya Guinea Equatorial ibitego byinshi 2022.

aya makosa rero akaba ariyo yatumye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinea Equatorial ( FEGUIFUT) rimuhagarika.

 

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Thierry Froger yaba yirukanye abafana ba APR FC kuri Sitade

Mbappé Kylian ashobora kubisikanira ku muryango na Victor Osimhen