in

Tangira ukundane n’uwahoze ari umukunzi wawe kubera izi mpamvu zikomeye

Abantu batandukanye usanzga bavuga ko gukundana n’uwari umukunzi wawe mukaza gutandukana atari byiza ,ahanini ngo kubera ko ashobora kwivanga mu rukundo rwawe rushya akaba yaguteranya n’umukunzi wawe mushya.Gusa siko bimeze kuko ahubwo benshi bemeza ko ari byiza gukomeza kugirana umubano n’umukunzi wawe w’akahise.

Dore zimwe mu mpamvu ugomba kugumana n’umu ex wawe.

MUSHOBORA KONGERA GUKUNDANA

Umukobwa umwe yaravuze ati” umu ex wanjye muri njye numva igice kimwe kikimukunda”. Nubwo muba mwaratandukanye, ariko ushobora kwiyumvamo uwo mwakundanye mbere bishobora kubageza ku nzira yo kongera gukundana, ibyo rero ntago byaba ubushuti bwanyu mutarabikomeje. Aha rero ugomba kwitonda kugira ngo ubushuti bwacu butazabaviramo ibisharira.

SI NGOMBWA KUVUGA UZIGA (GUCUNGA IBYO UVUGA) UMWISANZURAHO MU MIVUGIRE

Abantu benshi iyo bakundanye bagatandukana usanga aribwo babwizanya ukuri kurusha mbere. Nibwo baba batangiyen kwisanzuranaho umuntu ku muntu bitari iby’umuhungu n’umukobwa.

MUTERANA ISHYARI MU MUHANDA W’UBUZIMA

Umusore umwe yaravuze ati” iyo numvise umu ex wanjye uburyo ari gutera imbere ndetse n’ibikorwa arimo gukora, numva nshaka kumuba hafi”. Abantu benshi buriya baterwa umuhate no kumva intsinzi n’ibyo abo bakundanye bari kugeraho kuburyo anamutera ishyari ryo kuba nawe
yatera imbere.

MUSHOBORA KUGUMANA INSHUTI MWAHORANYE MUGIKUNDANA

Abantu bakundanye bagatandukana bakunda gukomeza guhura kubera ko usanga biba ngombwa ko hari aho bahurira n’inshuti bagize ubwo bari bagikundana, rero icyo gihe iyo mutandukanye n’ubushuti bukagenda bituma ubura n’ibyo mwari mufite mukiri kumwe. Hari imvugo ivuga iti” iyo ubaye inshuti n’umuntu biba byiza kuyiguma iruhande”.

ASHOBORA KUGUKOSORA IGIHE WAKOSHEJE AKANAGUHA IGITEKEREZO URI MU KURI

Buriya abantu bakundana hari ibintu baba batashobora kubwirana byanga byakunda. Rero kubera ko muba mutagikundana ashobora kukubwira bimwe atashoboye kuba yakubwira kubera ko mukundana bityo bikagufasha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

MU MAFOTO MEZA: Ihere amaso ubwiza bw’akabari umuhanzi Riderman yujuje

Ibyo umuhanzi Davido yakoreye muri Amerika byaburiwe igisobanuro (AMAFOTO)