in

Sheebah Karungi yahishuye impamvu abasore batamutereta.

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatangaje impamvu adateretwa n’abasore.Uyu muhanzi ukunda kuvugwa kenshi ko yiyambika ubusa ku rubyiniro, yavuze ko abasore batinya kumureshya kuko bazi neza ko atabuze amafaranga, yewe ngo nta kindi bamubwira adasanzwe afite mu buzima bwe nk’ibyo abasore bakuruza abakobwa babizeza ibitangaza.

Sheebah ngo afite amafaranga menshi.

Uyu mugandekazi ,Sheebah yabitangaje ubwo yasubizaga ikibazo cyabajijwe n’umunyarwenya wa Store UG, C.E.O, Alex Muhangi, aho yamubazaga niba nta basore bafite amafaranga baba bashaka kumusaba ikiganza ngo bamwambike impeta.

Sheebah yagize ati “Ntekereza ko abasore banyubaha cyane. Impamvu badashobora kunsanga ngo mbe nabyemera, mfite amafaranga. Bazi ko mfite amafaranga ku buryo badashobora kunshimisha muri yo ibirenzeho”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa 5 b’ibyamamare beza cyane kurusha abandi ku isi muri 2020(AMAFOTO)

Amwe mu magambo akomeye umugore wese aba yifuza ko umugabo we yamubwira.