in

Amwe mu magambo akomeye umugore wese aba yifuza ko umugabo we yamubwira.

Burya abagore bagira umwihariko wabo bitewe nuko baremwe .Abahanga bavuga ko hari amagambo ashimisha abagore kandi bikaba akarusho iyo avuzwe n’abakunzi babo.

Ayo magambo 10 abagore bakunda kubwirwa ni aya:

1. Uri umubyeyi mwiza n’umugore mwiza

Niba ushaka gutuma umugore yirirwa yishimye umunsi wose, renga ibyo kumubwira amagambo amenyereye nka “urakoze” umushimire ku kuba ari umugore mwiza n’umubyeyi mwiza.

2Ntawundi mugore nashaka atari wowe

Iri jambo rituma yumva ko umwizera kandi ko wishimiye kuzabana nawe iteka.

3.Reka nkukorere kiriya

Umugore wawe ahora abona ko uva ku kazi unaniwe kandi nawe nuko aba yananiwe. Ni byiza rero ko umufasha uturimo duto utari usanzwe umufasha gukora nko guhanagura ku meza mumaze kurya, gutera ipasi, n’indi mirimo utari usanzwe ukora mu rugo.

4. Ni gute nakubera umugabo mwiza kurushaho ?

Kumva aya magambo ku mugore wawe bishobora kumutera amarangamutima( emotion) akaba yanarira, cyangwa se agaseka nk’akana gato. Igihe umubajije iki kibazo jya uha agaciro igisubizo aguhaye.

5.Ndagukunda cyane

Wari wumva amagambo meza akurikira ijambo “ ndagukunda ?” kubwira umugore wawe ko umukunda ni itangiriro nziza, gusa biba akarusho iyo umubwiye impamvu umukunda, ingano y’urukundo umukunda kandi ko uzahora umukunda ibihe byose. Ibyo binezeza umutima we kurushaho.

6.Ndagushimira ku bintu byose ukorera umuryango wacu

Nibyo koko wowe mugabo urakora cyane. Hari ubwo wumva ko umutwaro wikoreye uremereye inshuro myinshi kurenza k’uwo umugore. Nyamara nawe arakora cyane kandi akavunika. Akeneye kubwirwa ijambo rimushimira ibyo akora.

7. Reka ndebe abana

Niba usanzwe wita ku bana ni byiza cyane, niba utajyaga ubikora gerageza ubikorere umugore wawe nawe aruhuke kuko ubuzima butaruhuka buravuna.

8. Reka tuze gusohoka iri joro

Kubwira umugore wawe ko ushaka ko musohokana bituma atekereza ko wishimira kumarana umwanya nawe.

9.Ihangane wagize umunsi mubi

Iri jambo rituma umugore wawe amenya ko uba umwitayeho nuko ubuzima bwe bw’umunsi bwangenze.

10. Uri mwiza

Utitaye ku myaka ye, ingano ye n’igihe mumaze mubanye, umugore wese akunda kumva abwirwa ko ari mwiza, agukurura( attractive). Mu mwanya wo kumubwira ngo “ urasa neza” koresha utugambo tugufi nka “ byizaaa !urashimishije.Niba mwese mukoresha ururimi rw’icyongereza wamubwira uti : great, lovely, fantastic,

Ayo ni amwe mu magambo abagore bakunda kubwirwa n’abagabo bigatuma bishima kandi urukundo rwanyu rukarushaho gukomera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sheebah Karungi yahishuye impamvu abasore batamutereta.

Umugabo mubi cyane yakoze ubukwe n’umukobwa w’ikizungerezi (AMAFOTO)