in

ShaddyBoo yinjiye byeruye mu bucuruzi bw’amashusho n’amafoto ku rubuga rwa Onlyfans

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2021 nibwo Shaddyboo yagaragaje byeruye ku mbuga nkoranyambaga ko yatangiye gushyira amafoto n’amashusho kuri rumwe mu mbuga zizwiho gucurizwaho amashusho n’amafoto byiganjemo akurura abagabo rwa OnlyFans.

Kureba ibyo Shaddyboo ashyira kuri uru rubuga umuntu asabwa kwishyura 50$ ku kwezi. Yatangiye gukoresha uru rubuga guhera mu 2019.

Uru rubuga Shaddyboo yatangaje ko yatangiye gucururizaho amashusho n’amafoto bye, ni rumwe mu mbuga zizwiho gukoreshwa cyane n’abakobwa batandukanye baba bashaka gucururizaho amashusho n’amafoto yabo agaragaza imiterere yabo..

Mu mashusho n’amafoto birenga 10 uyu mugore amaze gushyira kuri uru rubuga yose nta na kimwe kigaragaza imyanya y’ibanga cyangwa se ibindi by’urukozasoni. Hariho amafoto atandukanye yambaye imyambaro isanzwe ndetse amashusho ariho yo ni aye ari kubyina bazunguza amabuno, ibyo benshi bita ‘Twerking’ nkuko akunze kubikora ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo n’umugore bakinnye ikinamico y’ubukwe bakiri abana byarangiye barushinganye.

Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.