in

SEKA FEST 2019: Icyumweru cy’umwihariko w’ibitaramo by’abanyarwenya bakomeye bazasetsa abanyarwanda

Iki cyumweru cyahariwe guseka kizatangira ku cyumweru tariki ya 24 Werurwe. Kuri uwo hazaba igitaramo cy’urwenya cya Michael, azaba akora kuri rwa rwenya rwe rwa ‘Did You Just Say Sex’ muri Century Cinema, hazaba hari n’abandi banyarwenya bakizamuka (rising stars) nabo bazahabwa umwanya bakerekana impano zabo.

Michael azasusurutsa abazitabira igitaramo cya SEKA FEST 2019 kizabera muri Century Cinema

Ku munsi wa kabiri wa SEKA FEST azaba ari tariki ya 25 Werurwe; hazatangira ibitaramo byo mu modoka, bizageza ku itariki ya 29 Werurwe 2019. Ibi bizajya bibera hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, kwinjira mu modoka bizaba ari Ubuntu.

Mu gusoza iri serukiramuco hazaba ibitaramo bibiri binini: Hari ikizayoborwa na Alex Muhangi ku wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2019. Icyo gitaramo kizaba kirimo abanyarwenya barindwi barimo Alex Muhangi, Teacher Mpamire wo muri Uganda , Jaja Bruce, Akite, Eddie Butita n’abandi. Muri iki gitaramo kandi abazakitabira bazasusurutswa n’abahanzi barimo Sintex ndetse na Charly&Nina.

Arthur Nkusi ukuriye Arthur Nation ari nayo yateguye SEKA FEST 2019 yabwiye YEGOB ati: “Abanyarwenya twatoranyije twashingiye ku byifuzo by’abantu. Nanditse kuri Instagram mbaza abantu amazina adakwiye kuburamo, Salvador na Eric Omondi abantu barabashatse cyane, ikindi kandi nanjye nifuzaga ko umunsi umwe nzatumiza Basket Mouth”.

Patrick Salvado wamamaye cyane nka MAN FROM OMBOKOLO azasusurutsa abazitabira igitaramo cya SEKA FEST 2019 tariki ya 31/03
ERIC OMONDI azasusurutsa abazitabira igitaramo cya SEKA FEST 2019 tariki ya 31/03
BASKET MOUTH azasusurutsa abazitabira igitaramo cya SEKA FEST 2019 tariki ya 31/03

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wenema by Kitoko

Umuramyi Gracious Gra3ce yashyize ahagaragara indirimbo ‘Uwo Kwizerwa’ ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza abantu ko Imana idatezuka ku isezerano ryayo