in

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe guseka hamwe na SEKA FEST, Michael Sengazi yasusurukije abitabiriye igitaramo cye

0

Umunyarwenya Michael Sengazi yakoze igitaramo asanzwe akora yahaye inyito ivuga iti ‘Did u just say sex’. Iki gitaramo cyabimburiye ibindi mu bitaramo bikubiye mu iserukiramuco ryahawe inyito ya SEKA FEST 2019 ryateguwe na Arthur Nation cyabereye muri Century cinema iherereye mu nyubako ya Kigali City Tower ahari hateraniye abantu benshi bari baje kwirebera urwenya rw’abanyarwenya batandukanye dore ko hari n’abanyarwenya bakizamuka (Seka rising stars) nabo basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo.

Michael Sengazi ari kuri stage

Michael Sengazi ari kuri stage yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo dore ko yananyuzagamo akabavangira indimi yabasetsagamo maze bagahimbarwa kakahava. Mu gususurutsa abitabiriye iki gitaramo kandi Michael yakomoje cyane ku mukobwa witwa Isimbi Noeline watunguranye mu ntangiriro z’icyumweru gishize ubwo yashyiraga ku rubuga rwa instagram amafoto ye yambaye ubusa. Michael kandi yatereye urwenya abari bitabiriye igitaramo cye ababwira uburyo yatereswe n’umusore. Uru rwenya narwo ruri mu rwatembagaje abantu cyane.

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye iki gitaramo

Iki gitaramo cyasojwe mu masaha agana saa yine z’ijoro aho byagaragaraga ko abari bakitabiriye baryohewe ndetse bamwe bari batarashira inyota y’urwenya rwa Michael Sengazi. Biteganyijwe ko ikindi gitaramo gikubiye muri iri serukiramuco ryahawe inyito ya SEKA FEST 2019 kizaba ku wa gatandatu tariki 30/03 kikazabera i Gikondo muri EXPO ground.

Amafoto: Promesse KAMANDA

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

You (Remix) by Sintex ft. Tom Close

Young Jally yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ubaye uwanjye’ – YUMVE