in ,

Salah ashyizeho akandi gahigo Kari gafitwe na rutahizamu wa Leicester City Vardy

Rutahizamu wa Liverpool, Mohammed Salah ashyizeho agahigo Kari gafitwe na Jamie Vardy ko gutsinda igitego cyangwa ugatanga umupira uvamo igitego mu mikino 15 yikurikiranya ya Premier League, Salah akize ibi nyuma yo gutsinda igitego mu mukino uri kubahuza na Newcastle United kuri uyu wa Kane.

Liverpool yaje kwisanga itangiye umukino iri inyuma nyuma yaho ku munota wa Karindwi gusa Jonjo Shelvey yari yamaze gutsinda igitego cya Newcastle, ariko nyuma gato rutahizamu Diogo Jota yaje gutsinda igitego mbere yuko Mohammed Salah aza gutsinda igitego nta munyezamu urimo maze bimugira undi mukinnyi utsinze igitego cyangwa agatanga umupira uvamo igitego mu mikino 15 yikurikiranya ya shampiyona.

Uyu mukinnyi Wahoze akinira ikipe ya Chelsea, magingo Aya amaze kureba mu ncundura incuro eshanu zikurikiranya bakiriye ikipe ya Newcastle nkuko bisanzwe, incuro 100% bye atsize ikipe imwe ibitego byinshi yikurikiranya kuri Anfield mwirushanwa.

Salah amaze kugira uruhare rw’ibitego 24 muri Premier League kugeza magingo aya muri uyu mwaka w’imikino, atsinda ibitego 15 maze akanatanga imipira icyenda yavuyemo ibitego, mu mateka y’iri rushanwa Alan Sheerer wenyine mu mwaka w’imikino wa 1994-95 niwe wagize uruhare rusumba urwabandi kugeza kuri Noheri rw’ibitego 25, atsinda ibitego 16 anatanga imipira icyenda yavuyemo ibitego.

Igitego cya Jota cyaje cyishyura, byahaye Liverpool kumara imikino 32 yose yikurikiranya mu marushanwa yose batsinda igitego, kakaba agahigo gashya gashyizweho niyi kipe nyuma yo gutsinda imikino 31 bikurikiranya hagati y’umwaka w’imikino wa 1957 na 1958.

Salah yasigaye arushwa uruhare rw’igitego kimwe nuyu rutahizamu wa Leicester City nyuma yaho amaze gutsinda igitego cya Penaliti batsinda igitego 1-0 ikipe itozwa na Steven Gerrard ariyo Aston Villa taliki ya 11 Ukuboza.

Kibaye igitego cya 15 cyikurikuranya muri Premier League uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bwa Misiri atsinze, bikaba ku mwanya wakabiri umukinnyi abikoze muri iri rushanwa nyuma ya rutahizamu Matt Le Tissier watsinze ibitego 23 hagati ya 1994 na 2000.

Igiteranyo cy’ibitego 21 n’imipira icyenda yavuyemo ibitego Salah amaze kugiramo uruhare kuri uyu wa kane kuri Merseryside, bibaye nkuko byari byitezwe ko igiteranyo cy’ibitego 16.58 n’imipira yavuyemo ibitego ingana na 3.75 nkuko byari biteganyije cyane cyane nko kuri uyu rutahizamu utagira kuzuyaza imbere y’izamu, Aho ikipe ya Liverpool yungukira magingo aya.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibidasanzwe wamenya ku nzozi zo gutera akabariro.

Uwari umutoza wa Man United yagiye muri Ipswich Town