in

Rwatubyaye n’umukunzi we bongeye kubwirana amagambo yuje urukundo.

Amagambo asize umunyu y’urukundo akomeje guca ibintu hagati ya Rwatubyaye Abdul, myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’umukunzi we Hamida ukunze kwiyita Miss Independent ku mbuga nkoranyambaga.

Babinyujije ku rukuta rwa Instagram, bakomeje kugaragarizanya urukundo rukomeye nyuma y’uko uyu mukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi yitabiriye ubutumire, kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Cape Verde aho bagiye gukina umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021 kizabera muri Cameroun.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati”Nahuye n’umumalayika ku Isi, Rwatubyaye Abdul warakoze kuba umuntu udasanzwe nigiraho byinshi.Ugire urugendo rwiza kandi umugore wawe aragukumbuye.”

Rwatubyaye asubiza ubu butumwa, yagize ati” Urukundo rwinshi mugore wanjye nkunda, uhora mu mutima wanjye.”

Ku mbuga nkoranyambaga, Hamida yakomeje kugaragaza urukumbuzi afitiye Rwatubyaye Abdul ndetse anagaragaza ko ari mu bategerezanyije amatsiko umukino w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Cape Verde.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Kagere na Kwizera berekanye six pack

Manchester City yasabwe gusinyisha Cristiano Ronaldo.