in

Rusizi: Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya abana 2 b’abakobwa maze ahita yimanika mu mugozi

Mu karere ka Rusizi mu mu murenge wa Muganza mu kagari ka Shara haravugwa inkuru y’umugabo wiyahuye mu mugozi nyuma yo gutabwa muri yombi azira gufata ku ngufu abana babiri ba b’akobwa.

Ababyeyi b’aba bana batangarije radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru ko abo bana umwe yabuze ku munsi wo kwa kane undi abura ku munsi wo kuwa gatanu maze barabashaka ahantu hose maze barababura gusa bacyeka ko bagiye gusura inshuti zabo.

Bigeze ku masaha akuze y’ijoro abakora irondo mu kagari ka Shara basanze abo bana bahagaze ku muhanda maze barabafata bababaza aho bavuye maze babereka ahantu bavuye, maze basobanura ko bavuye ku mugabo wabararanye abashukisha amafaranga akaza kubasambanya.

Irondo ryaje guhita rifata uwo mugabo maze rimujyana kuba rimucumbikiye mu Kagari mu gihe bari bategereje abashinzwe iperereza bahise bumva ikintu cyikubise hasi maze bagiye kureba basanga uwo mugabo yiyahuye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ujya woga amazi akonje ugahita uyitera ku mubiri ufite ibyago bikomeye cyane

Rwanda: umugabo yiyahuye amaze gusambanya abanyeshuri babiri