in

Rwanda: ababyeyi batunguwe n’ibaruwa irimo amagambo akakaye Padiri yandikiye umubyeyi wanze kwishyurira umwana we amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri

Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter hasakaye ibaruwa bivugwa ko ari iy’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Gs Saint Paulo Muko mu karere ka Rusizi aho yandikiye umubyeyi amubwira ko ari bihemu kuko atabashije kwishyurira umwana we amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri .

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa yanditswe tariki 04 Ugushyingo 2022 uyu muyobozi w’iri shuri Padiri Uwingabire Emmanuel yandikiye umubyeyi amunenga cyane.Yabwiye umubyeyi ko bibabaje kandi biteye ikimwaro kubona adashobora kubahiriza inshingano ze atanga umusanzu asabwa kugirango umwana we afatire ifunguro ku ishuri.

Padiri Emmanuel asaba umubyeyi ko naramuka atishyuye aya mafaranga umwana we azirukanwa ndetse uyu mubyeyi akaza ku ishuri gusobanura impamvu ari bihemu.

Iyi baruwa ikaba yateye abakoresha Imbuga nkoranyambaga kwibaza impamvu uyu muyobozi yabwiye amagambo akomeye uyu mubyeyi , ndetse hibazwa niba ari bwo buryo akwiye kwibutsa inshingano z’umubyeyi cyangwa niba yagombaga kumuganiriza mu bundi buryo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowless na Bruce Melodie batashye amara masa mu bihembo bya HiPipo Music Awards

Rayon Sport mu mwambaro mushya yahagamwe na Mukura