Ibyamamare muri muzika nyarwanda Butera Knowless na Bruce Melodie batashye amara masa mu bihembo HiPipo Music Awards, byatanzwe ku nshuro ya 11, bitangirwa mu gihugu cya Uganda.
Byari bigamije gushimira abakora umuziki bo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba, ku bw’umuhate n’urukundo bakorana akazi kabo.
Byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo 2022 muri Kampala Serena Hotel, ahari abantu mu ngeri zinyuranye bahuriye ku kuzamura uruganda rwa muziki muri Uganda.