in

Ronaldo Gifaru yageneye ubutumwa Neymar ukomeje kugaragaza Ishavu n’agahinda yatewe n’isezererwa rya Brazil

Ronaldo Luis Nazario de Lima Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wa Brazil akaba yaramamaye nka Ronaldo Gifaru yageneye ubutumwa bwi’humumure Neymar Jr ukomeje kugaragaza ko yashenguwe n’ivamo rya Brazil mu gikombe cy ‘isi.


Brazil yakuwemo na Croatia mu gikombe cy’Isi mu mikino wa 1/4 ibakuriyemo kuri penaliti nyuma yo kunganaya igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma abakinnyi ba Brazil bagiye bagaragaza ko bashenguwe n’iyo tsinzwi barimo Neymar udasiba ku binyuza ku mbuga ze nkoranyambaga. Ronaldo wamay nka Gifaru yageneye ubutumwa bwi’humumure abakinnyi ba Brazil by’umwihariko Neymar
Ubwo Ronaldo Gifaru yaganiraga n’ikinyamakuru ‘AP’ yagize ati ” Ndatekereza ko Neymar yarakajwe cyane n’umusaruro Brazil yakuye mu gikombe cy’Isi. Ni ibisanzwe ubu ariyumva nabi ariko ndizera ko azagaruka akomeye kandi azakomeza gukinira Brazil.”
Ronaldo Luis Nazario de Lima yongera ati ” Rero ndizera ko azamera neza ndetse akagaruka gukina ruhago muri Paris Saint Germaine na Brazil.”

Abanya-Brazil bategereje ikemezo cya Neymar wari waratangaje ko iki gikombe cy’Isi aricyo cyanyuma azaba akinnye kuko ngo azasezera gukinira ikipe y’igihugu ya Brazil

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Abana 9 bavutse ari impanga batashye bose ari bazima

Igikombe cy’isi: Iri joro Modric ategerejweho gushyira Messi mugatebo kamwe na Neymar