in

Igikombe cy’isi: Iri joro Modric ategerejweho gushyira Messi mugatebo kamwe na Neymar

Ikipe ya Argentina irahura na Croatia mu mukino wa 1/2 cy’irangiza zose zizi ko ku cyumweru imwe izakina umukino wa nyuma.

Ibi bigugu muri ruhago ku isi biraza kwesurana uyu munsi saa tatu z’ijoro.

Lionel Messi asigaje imikino 2 gusa kugira ngo agere ku nzozi ze zo gutwara igikombe yifuza cyane ndetse abura mu mwuga we warabagiranye nka diyama iri ku izuba.

Croatia nayo irashaka kwegukana iki gikombe cy’isi bwa mbere ndetse ikiyibagiza umubabaro yagize muri 2018 ubwo yatsindirwaga ku mukino wa nyuma n’Ubufaransa ibitego 4-2.

Umutoza wa Argentina,Lionel Scaloni na Zlatko Dalic wa Croatia bari kwigana cyane kugira ngo umwe muri bo aze gusigara amwenyura ahagana saa sita z’ijoro z’uyu munsi mu mukino wa rurangiza urabera kuri Lusail Stadium.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ronaldo Gifaru yageneye ubutumwa Neymar ukomeje kugaragaza Ishavu n’agahinda yatewe n’isezererwa rya Brazil

Videwo: Umuhanzikazi Dore Imbogo yasekeje abantu ubwo yavugaga ko kwambara amakariso ya String bituma bagutera inda byoroshye