in

RIB ntabwo yari kurebera! Iby’urupfu rw’umutoza wa APR FC bikomeje kuba urujijo

Kuri ubu urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza ku cyishe Dr Adel Zrane wari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’ikipe ya APR FC.

Ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, nibwo hasakaye inkuru y’icamugongo ivuga ko uyu mutoza wakomokaga muri Tunisia yitabye Imana aguye iwe mu rugo gusa icyo yazize kikaba kitaramenyekanye.

Ibi byahise bituma umukino iyi kipe yiteguraga ku wa gatandatu wa As Kigali usubikwa ndetse iyi kipe inanyuza ubutumwa ku mbugankoranyambaga zayo yihanganisha abo mu muryango w’uyu mutoza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuvugizi wa APR FC yavuze ikigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw’umutoza wiyi kipe witabye Imana bitunguranye

Kigali Pele Stadium igiye gusenywa