in

REG BBC yongeye guha ibyishimo abakunzi ba basketball (Amafoto)

Nyuma y’uko ikipe ya REG BBC itsinzwe umukino wa gatatu na DUC yongeye gusubira mu bihe byayo byiza.

REG BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022, yatsinze US Monastir amanota 77-74 ihita ibona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali.

Iri jonjora ririmo kubera muri Senegal, REG BBC yaritangiye neza itsinda imikino yayo 2 (SLAC na AS Salé) ariko yaje gutsindwa na DUC mu mukino uheruka.

REG BBC yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko kuwutsinda uhita ubahesha itike ya 1/4 ndetse bagahita babona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yihembye umuzinga w’imodoka igura akayabo k’amafaranga

Juno Kizigenza yateguje abafana be ibitangaza.