in

Juno Kizigenza yateguje abafana be ibitangaza.

Umuhanzi uzamuka uri mu bakomeye mu Rwanda Juno Kizigenza yatangarije ku rukuta rwe rwa Instagram ko abafana be abahishiye Ikintu cy’akatarabineka uburyo bazakibona bakishima.

Juno Kizigenza yateguje abafana be ko agiye gushyira hanze indirimbo kuri uyu wa Gatatu tariki 16, Werurwe, 2022, aho izaba yitwa ‘Urankunda’.

Iyi ndirimbo ikaba yaratunganijwe na producer element ukorera muri country record, akaba ari mu ba producer ba mbere mu Rwanda nyuma yo gushyira umuziki w’u Rwanda ku rundi rwego rudasanzwe.

Juno kizigenza ni umuhanzi wamenyekanye mu rukundo n’umuhanzikazi nawe ukomeye mu bazamuka witwa Ariel Wayz ndetse urukundo rwabo rukaba rwari rudasanzwe.

Agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma yuko hari hamaze igihe hakozwe EP nayo yashyize hanze yise six Kgl, EP nayo yari iriho indirimbo zakunzwe n’abakunda umuziki.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

REG BBC yongeye guha ibyishimo abakunzi ba basketball (Amafoto)

Umuhanzi The Ben yongeye kwerekana ubuhanga budasanzwe I Dallas (video)