in

Reba impamvu zishobora gutuma agakingirizo gacikira mu mugore mu gihe cyo gutera akabariro.

Ni ikibazo bamwe bakunze kwibaza. Mu gihe mukora imibonano mpuzabitsina agakingirizo gashobora gucika. Ibyo bisa nk’ibisanzwe nubwo gucika kwako biba byaturutse ku makossa yakozwe mu gihe wakambaraga cg se mu gihe muri mu gikorwa nyirizina.

Ni ingenzi cyane ko umenya igitera uku gucika n’uburyo wabyirinda. Ibi bizagufasha kwirinda mu buryo buri ku kigero cyo hejuru indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina binakurinde neza gutwara cg se gutera inda utateganyije.

Impamvu zatuma agakingirizo gacika.

Impamvu zatuma agakingirizo gacika mu gihe muri mu mibonano mpuzabitsina ahanini ni eshatu wakwirinda, ndetse n’iya kane utakwirinda wowe ubwawe:

  • Kwambara agakingirizo nabi. Igihe wambara agakingirizo ni byiza ko ubanza kugafata ku mutwe ukawufunganya ukoresheje intoki.
    Iyo umaze kugafata ku mutwe ukaramburira ku gitsina cyamaze gufata umurego. Icyo gihe iyo ukazingura ntibugusaba imbaraga, niwumva biri kukugora uzamenye ko wakambaye nabi ugahindure wambare akandi urazindura bikoroheye.Agakingirizo k’abagore ko karihariye cyane, ntidukunze no gukoreshwa cyane kubera ko akabagabo ariko korohera benshi, utwo ni natwo dukoreshwa na benshi. Mu gihe mwafashe rero umwanzuro wo gukoresha aka bagore ni ingenzi ko ubanza kubaza neza uko kambarwa. Baza muganga cg se uwakaguhaye.
  • Indi mpamvu itera gucika kw’agakingirizo ituruka ku kubura ururenda n’ububobere ku mugore cg umukobwa uri mu gikorwa.
    Ni ingenzi cyane rero ko mu gihe mugiye gukora imibonano mpuzabitsina mubanza kubyumvikanaho kandi buri wese akagerageza kubyiyumvamo. Zirikana ko kudategurana no gukora imibonano ku gahato ari imwe mu ntandaro zo gucika kw’agakingirizo.
  • Indi mpamvu ya gatatu ni ugukoresha agakingirizo karengeje igihe. Birumvikana nyine ko agakingirizo karengeje igihe kataba kuzuje ubuziranenge, ibi rwose byatuma gacika. Sugucika gusa kuko gashobora no gutera ibibazo by’uburwayi mwe mwagakoresheje.
    Mu gihe uhisemo gukoresha agakingirizo rero banza ugenzure niba gafite igihe kagenewe kuba karangiye kandi unarebe niba icyo gihe kitararenze. Ngo inzoga ishaje niyo iryoha kuri bamwe, ariko agakingirizo karengeje igihe ni urupfu mu zindi. Kitondere ugate kure cyane.

Nkuko Twabibabwiye, habaho n’impamvu umuntu atakwirinda. Izo eshatu zibanje Wabasha kuzirinda. Ariko kandi habaho n’impamvu yo gucika by’impanuka. Ni byiza rero ko mu gihe ukeka cyangwa se uri kumva kacitse wiyaka mugenzi wawe maze ukagahindura vuba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musenyeri wabwiye abana ko ‘Pere Noel ari baringa ntiyorohewe.

Premier League: Icyo wamenya Ku mukino Leicester City itsinzemo Newcastle 4-0