in

Musenyeri wabwiye abana ko ‘Pere Noel ari baringa ntiyorohewe.

Diyosezi y’Abagatolika b’Abaromani muri Sicile yasabye imbabazi nyuma y’amakuru yagiye ahagaragara avuga ko musenyeri wayo yabwiye abana ko “Père Noel” atabaho.

Ibinyujije kuri Facebook, Diyosezi ya Noto yavuze ko intego ya Musenyeri Antonio Stagliano atari “ugusenya igikundiro cya Noheri ku bana bato”.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho rya Diyosezi, Alessandro Paolino, yatangaje ko ababajwe cyane n’ibyavuzwe, avuga ko Musenyeri yageragezaga gutekereza ku busobanuro bukomeye bwa Noheri “guhera ku mateka ya Mutagatifu Nicholas watanze impano ku bakene.”

Amakuru aturuka mu Butaliyani avuga ko Stagliano aherutse kuvigira mu birori by’amadini ko Santa atabaho kandi ko imyambarire ye itukura yakozwe na sosiyete ya Coca-Cola kugira ngo yamamaze.

Paolino ati: “Ntabwo rwose tugomba gusenya ibitekerezo by’abana, ahubwo dukuramo ingero nziza muri zo zifasha ubuzima.”

Yavuze ko duhereye ku ishusho ya “Père Noel”, abantu bagomba gukuramo isomo ryo gutanga no gusangira aho kuba abaharanira inyungu z’abaguzi.

Iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga ko mu gihe benshi bishimiye ko umwepiskopi yagerageje kwibanda ku busobanuro Gatolika bwa Noheri, abandi bashinje Stagliano kwivanga mu migenzo y’imiryango ndetse no guhungabanya imyizerere y’abana.

Umuntu watanze ibitekerezo witwa Mary Avola yaranditse ati: “Uri Ikigaragaza ko, ku bijyanye n’imiryango, abana ndetse n’uburere bw’umuryango, ntacyo usobanukiwe.”

Paolino yashubije ibitekerezo byatanzwe anasaba imbabazi ati: “Babyeyi nkunda, twababajwe cyane no kuba twarakaje ibyiyumvo byanyu, tuzi neza uruhare rwanyu rukomeye kandi rudasimburwa.”

“Icyakora, nongeye gushimangira ko ibyavuzwe bitari bigamije kuzimya ibyifuzo by’abana bato kuri Noheri n’imigenzo myiza ibiherekeza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibivugwa mbere y’imukino wa Real Madrid izaba yakiramo Atletico Madrid

Reba impamvu zishobora gutuma agakingirizo gacikira mu mugore mu gihe cyo gutera akabariro.