in

Reba abakire 5 batangiye umwaka wa 2021 bayoboye isi mu bukungu.

Urubuga Forbes magazine rwamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abaherwe 5 batangiye uyu mwaka mushya wa 2021 bayoboye isi mu butunzi aho uza ku mwanya wa mbere ari : Jeff Bezos

1.Jeff Bezos: Miliyari $189.7

Ku myaka 57 ni we mukire wa mbere ku isi akaba umwe mu bakire babayeho kuva Isi yaremwa. Bwana Bezos afite ibigo byinshi bimubyarira imali gusa ikizwi cyane ni Amazon. Bezos
muri iyi minsi Isi iri mu kaga ubutunzi bwe bwarikubye cyane kubera
ubuzuruzi bw’ikigo cye bukorerwa kuri murandasi aho abantu benshi bari batemerewe kugenda. Uyu mugabo ni umunyamerika akaba intyoza mu bucuruzi bwo kuri murandasi ndetse ni n’umushoramali mu isanzure binyuze mu kigo cye kitwa Blue Origin.

2.Elon Musk: Miliyari $155.6

Bwana Elon ni umwe mu bagabo bakunze kurangwa n’udushya ndetse akunze kwigaragaza ku mbuga
nkoranyambaga aho adakunze kuba yumvikana n’ibiba bivugwa n’abantu ku ngingo zitandukanye. Bwana Musk afite imyaka igera kuri 50 akaba akomoka muri Africa y’Epfo ni naho yakuriye kuko
yagiye muri Amerika agiye kwiga kaminuza. Ubu ni umushoramali uri mu bagezweho. Elon Musk ni nyiri ibigo bitandukanye gusa ibizwi cyane ni Tesla na Space X .

3.   Bernard Arnault: Miliyari $150.9


Uyu muherwe uri ku mwanya wa 3 ni we ukize cyane mu Bufaranza akaba ari nawe ugaragara mu bakire ba 5 ba mbere udakomoko muri Amerika, akaba akora isholomali mu bintu bitandukanye
byiganjemo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubuwubatsi. Uyu muhanga mu bushabitsi akomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, ibi bikorwa bye byose akaba abikora binyuze mu
kigo kitwa LVMH.

4. Bill Gates: Miliyari $120.3


Umuherwe akaba intyoza mu ikoranabuhanga rya mudasobwa bwana Bill Gates w’imyaka igera kuri 66 ni we uri ku mwanya wa kane, gusa uyu mugabo twavuga ko bamutambutseho dore ko yigeze
kumara imyaka isaga 5 ariwe ufite ubutunzi busumba ubw’abandi bose ku Isi.Ubutunzi bwa Bill Gate ahanini abukomora ku bucuruzi bw’ikigo cye cya Microsoft, gusa kuri uyu munsi wa none atangaza ko ibijyanye n’ubucuruzi yabivuyemo, icyo asigaye ashyize imbere ari ibikorwa by’ubugiraneza binyuze mu kigo afatanyije n’umugore we, icyo kigo kikaba kitwa ”Gate and Mellinda Foundation”.

5.Mark Zuckerberg: Miliyari $100.3

Bwana Zuckerberg ni we mukire wa mbere ukiri muto akaba nyiri ibigo birimo imbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane ku Isi nka; Facebook, WhatsApp na Instagram. Ku myaka igera kuri 37 ni we mukire wa gatanu akaba no muri bane bakize ba mbere
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kibonke atangaje impamvu yakoresheje umugore we mu ndirimbo (VIDEO).

Ramos yahishuye ikintu gikomeye we na Messi bashobora gukorera ikipe ya PSG kigatungura isi yose.