in

Real Madrid 2-0 Atletico Madrid: Benzema na Asensio bahaye Real Madrid gutsinda Deribi

Ikipe iyoboye urutonde rwa Shampiyona ya La Liga, Real Madrid irushije amanota agera kuri 13 ikipe bahanganiye umugiye ya Atletico Madrid nyuma yo kuyitsindira muri iyo Deribi ibitego 2-9 kuri Santiago Bernabeu ku cyumweru.

Rutahizamu Karim Benzema yaje afata iyi kipe maze ayitsinda igitego cyiza cy’ishoti hakiri Kare, mbere yuko asimburwa na mugenzi we Luka Jovic nyuma yo kuza kugira ikibazo cy’imvune muri uyu mukino.

Marco Asensio yatumye Atletico Madrid ibura ibyiringiro inaguma kuba ikipe idapfa gutsinda iyi kipe ya Los Blancos imikino umunani yose, bikaba igihe kinini ikipe ya Diego Simeone imaze itozwa nawe, kiba igitego cya kabiri ku munota wa 57 gusa.

Iyi tsinzi ivuze ko aba basore ba Carlo Ancelotti bahise barusha amanota umunani ikipe ya kabiri ariyo Sevilla, nyuma yuko yo ifite umukino w’ikirarane, ariko Atletico Madrid yo isa niri gusigara kuba yakinjira mu makipe ane yambere.

Ikipe ya Real Madrid yayoboye umukino ku munota wa 16 igihe Benzema yatsinda igitego arengeje umupira umunyezamu Jan Oblack nyuma y’umupira Vinicius Junior yari ahinduye maze kiba igitego cye cya 13 cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino.

Icyo cyabaye igitego gitsinzwe nuyu rutahizamu wa b’Afaransa cya gatatu mu mikino ine aheruka gukina na Atletico Madrid mu marushanwa yose, abura igitego kimwe ngo bingane nibyo aheruka gutsinda mu mikino 34 ahura nabo.

Atletico Madrid yagaragaye nkitashaka kwwtaka mu gice cya mbere, gusa ku munota wa 10 rutahizamu Antonio Griezmann yaje gutera umupira w’umuterekano maze ukurwamo neza na Thibaut Courtois.

Courtois yaje gukuramo umupira wa João Félix mbere yuko asimburwa mu gice cya mbere maze Matheus Cunha aza mu kibuga mu gice cya kabiri gitangira, mbere yuko Asensio atera umupira ygendera hasi mu ruhande rw’iburyo rwa Oblack nyuma y’umupira Vinicius Junior yari amuhaye.

João Félix yateye umupira ukubita mu maso ya Courtois mu minota yanyuma nkuko iyi kipe ifite icyi gikombe yufuza kubona igitego muri iyi kipe iyoboye izindi kurutonde rwa shampiyona ya La Liga.

IBI BIVUZE IKI NYUMA YUYU MUKINO URANGIYE.

Imipira itandatu Courtois yakuyemo cyari ikimenyetso kigaragaza ko Atletico Madrid nta mahirwe yari kuruhande rwayo, gusa ikipe ya Real Madrid yagombaga gutsinda umukino.

Abakinnyi ba Ancelotti bamaze kwirinda itsinzwi mu mikino itandatu bakiriye Atletico mu rugo muri La Liga , bamara imikino ine batinjijwe igitego nakimwe,ku nshuro yabo yambere mu mateka nubwo babuza ikipe ya Atletico gutsinda igitego mu mikino ine yikurikiranya batakiriye.

BENZEMA UDASANZWE  UDAHAGARIKWA

Benzema amaze gutsinda ibitego 36 mu marushanwa yose mu mwaka wa 2021, bikaba ibihe bye byiza amaze atsinda ibitego mu mwaka umwe w’imikino mu mateka ye muri Real Madrid.

Kuvanwa mu kibuga asimbujwe, biteye inkecye, ariko, Ancelotti yizeye ko uyu rutahizamu we azamara hanze y’ikibuga igihe kitari kinini.

CUNHA YANANIWE KWITWARA NEZA.

Nyuma yo gutungurana akabanza mu kibuga imbera ya rutahizamu Luis Sourez,Cunha ntabwo yigeze yishyura icyi kizere yari yagiriwe na Simeone, uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bwa Brazil yateye umupira umwe ugana izamu mbere yuko asimburwa na Renan Lodi hashize igihe gisaga isaha.

HAKURIKIYEHO ICYI RERO.

Ikipe ya Real Madrid izakira Cadiz ku cyumweru gitaha, mu gihe Atletico Madrid yo izajya gusura Sevilla umunsi umwe imbere yaho (kuwa Gatandatu).

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbappe akoze amateka yo gutsinda igitego cye 100 muri Ligue 1 akinira PSG

Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera yerekanye nyirakuru.