in

Mbappe akoze amateka yo gutsinda igitego cye 100 muri Ligue 1 akinira PSG

Rutahizamu wa Paris Saint Germain, Kylian Mbappe abaye umukinnyi ukiri muto mu mateka ya Ligue 1 utsinze ibitego 100 abitsindira ikipe imwe nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri bakina na As Monaco kuri icyi cyumweru.

Uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bw’Abafaransa yafunguye amazamu kuri penaliti nyuma y’iminota 12 umukino utangiye atsinda ikipe yahozemo kuri Parc de Princes nyuma y’ikosa Djibril Sidibe yari akoreye Angel Di Maria.

Umupira wasubijwe inyuma nabi na Yousouf Fafana watumye rutahizamu Lionel Messi abona amahirwe yo kwataka mbere y’igice cya mbere, maze uyu mukinnyi ukomoka muri Argentina ahereza umupira mwiza Mbappe, wahise atera umupira neza mu ruhande rw’iburyo maze kiba igitego cye 100 bidasubirwaho.

Nyuma yo kuba afite imyaka 22 gusa n’iminsi 357, Mbappe niwe mukinnyi w’umwana ugeze kuri kano gahigo agatsinda ibitego 100 akinira ikipe imwe mu mateka ya shampiyona y’Abafansa kuva Aho ikinyamakuru Opta gitangiriye kureba ku kijyanye n’imibare kuva mu mwaka w’imikino wa 1950-51.

Mbappe afite ibitego icyenda n’imipira 14 yavuyemo ibitego kw’izina rye muri Ligue 1 uyu mwaka w’imikino atsindira ikipe ya Maurichio Pochettino, ikipe ye iyoboye urutonde rwa shampiyona ya Ligue 1.

Umupira Messi yahaye Mbappe ukavamo igitego maze akagera kuri ako gahigo, uvuze ko uyu mukinnyi Wahoze akinira Barcelona amaze kugira uruhare mu mikino yikurikiranya ku nshuro ye ya mbere mu mwuga we muri PSG, Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri muri Champions League bakina na Club Brugge mu mibyizi yicyumweru gushize bayitsinda ibitego 4-1.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kimmich yagize icyo atangaza nyuma yo kwemera gukingirwa coronavirus

Real Madrid 2-0 Atletico Madrid: Benzema na Asensio bahaye Real Madrid gutsinda Deribi