in

Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyisaba kubahiriza amabwiriza

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda isaba ko ryakwisubiraho ku kemezo ryafashe ryo guha amakipe License z’abakinnyi 30 gusa.


Rayon Sports yifashishije ibwiriza Nº33 | Ferwafa| 2022 yandikiye FERWAFA iyisaba ko umubare w’abakinnyi ikipe yemerewe kwandikisha uguma kuri 33 aho kuba 30.

Ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA

Ibi bije nyuma y’uko ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe yose akina championa y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, iyi baruwa yibutsaga amakipe yose ko nta yizaretsa abakinnyi 30 izifashisha mu mikino ni ukuvuga ko buri kipe yemerewe impushya ( License) 30 gusa ku bakinnyi. Ibi Rayon Sports ikaba itabikozwa ivuga ko abakinnyi License zakabaye 33 nk’uko byari bisanzwe kuko nta mabworiza yabayeho abihindura.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: fuso yakoze impanuka shoferi ararusimbuka

Umuraperi Meek Mill uri mubakunzwe muri Amerika yibiwe mu gihugu cya Ghana