in

Umuraperi Meek Mill uri mubakunzwe muri Amerika yibiwe mu gihugu cya Ghana

Umuraperi Meek Mill uri mubakunzwe muri Amerika yibiwe mu gihugu cya Ghana telefone ngendanwa ubwo yarari kuhakorera ibiruhuko.

Meek Mill uri mu biruhuko mu gihugu cya Ghana, yatangaje ko yibwe telefone mu mufuka ubwo yari yitabiriye umukino w’amagare waberaga mu mihanda yo mu Mujyi wa Ghana i Accra.

Uyu mugabo w’umuraperi wavukiye i Philadelphia yagiye ku story ya Instagram kugirango atakambire abamutwariye telefone ye abasaba ko bayimusubiza.

Uyu muhanzi yakomeje asaba uwamutwariye telefone kumubabarira akamubwira aho bahurira, nyiri ukuyitwara abona yizeye akayimusubiza aribo bonyine ndetse akaba ayamuha n’ibihembo.

Meek Mill ni umuraperi ufite izina rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze igihe akorera ibiruhuko mu gihugu cya Ghana ndetse akaba akoemeje kwerekwa urukundo rukomeye n’abaturage baho.

Uyu muraperi ni umwe mu bakomeye bakoranye n’umuhanzi Davido w’umunya-Nigeria indirimbo zirenze imwe.

Bamwe mubaturage bo muri Ghana kumbuga nkoranyambaga babwiye uyu muhanziko niba bamwibye telefone agomba kwihanagura agakuraho kuko uwayitwaye nawe yari ayikeneye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyisaba kubahiriza amabwiriza

Breaking News: Cristiano Ronaldo agiye gukina mw’ikipe y’ikibonobono