in

PK wo mu gasobanuye avuze kuri Rocky Kimomo, anavuga ku bukene bw’abasobanuzi(Video)

Umusobanuzi w’amafirime wamenyekanye nka PK yavuze ko nta kintu na kimwe apfa na Rocky Kirabiranya na we usobanura amafilime ndetse anavuga ko abasobanuzi bagenzi be bafite ubukene.

PK wamamaye bitewe na filime zitandukanye yatangiye gusobanura guhera muri za 2013 ,aganira na ISIMBI TV yatangiye avuga urugendo rutoroshye yanyuzemo kugira ngo ,amenyekane ahamye ko yinjiye mu rugaga rw’Abasobanuzi harimo benshi bari baramaze kwandika izina nk’uwitwa  Yanga, ndetse wanamwibasiraga cyane amwita PIPI,n’amazina amusubiza inyuma.PK yakomeje avuga ko kubera umutima wo gukora cyane ,ndetse no gushaka impinduka byatumye na we ijwi rye riza imbere atangira kwandika amateka, nubwo bitaje kugenda neza nkuko yabyifuzaga, ibintu byatumye muri za 2018 yigira mu bindi gusobanura aba abiretse.Yavuze yagarutse asobanura filime zo mu Rwanda nanone nk’ubundi buryo bushya bwo kwerekana impinduka.

Abajijwe ku bijyanye n’uko ajya yibasira abandi basobanuzi harimo na Rocky, yavuze ko ntacyo yapfa na Rocky kuko ari umwana kuri we, ndetse ko badatuye hamwe.Yagize ati:”Njyewe nakwanga Rocky dupfa iki?,ntidutuye hamwe, ntidusobanura filime zimwe “.

Uyu mugabo yakomeje ahishura ko abasobanura filime mu Rwanda bakennye cyane,kuko ibyo bakura mu agasobanuye ari intica ntikize, yongeyeho ko yifuje ko bakora urugaga bakajya basaba inkunga maze barabyanga.Yasoje avuga ko mu myaka 5 iri imbere ateganya kuzava I Kigali aho atuye akajya mu cyaro kubera ko iterambere yashakaga ryinshi yarigezeho ndetse ko gusobanura filime ntayindi nyungu abitezemo.

Kanda hano hasi urebe video ya PK yagiranye na ISIMBI TV 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwoba ni bwose muri Tanzania kubera icyorezo kitaramenyekana kirimo guhitana abatari bake.

Umuherwekazi Zari yafotowe aryamye mu gituza cy’uwo yasimbuje Diamond Platnumz.