in

Ubwoba ni bwose muri Tanzania kubera icyorezo kitaramenyekana kirimo guhitana abatari bake.

Ku cyumweru, abashinzwe ubuzima bavuze ko byibuze abantu cumi na batanu bapfuye abandi barenga 50 bajyanwa mu bitaro mu majyepfo ya Tanzaniya kubera indwara itamenyekanye yatumye benshi bagira isesemi bagapfa bava amaraso.Ibintu bikomeje gutera ubwoba abatuye muri iki gihugu.

Felista Kisandu, umuyobozi mukuru w’ubuvuzi mu karere ka kure ka Chunya mu mujyi wa Mbeya, yavuze ko hashyizweho itsinda ry’inzobere mu buvuzi kugira ngo basuzume amavuriro kandi bakore iperereza ku cyateye iki cyorezo.

Ati: “Iki cyorezo nticyakwirakwiriye, cyari mu gace kamwe aho abantu baruka amaraso bagapfa bageze mu bitaro”.

Kisandu yavuze ko isuzuma rya mbere ry’amavuriro ryagaragaje ko abarwayi, cyane cyane abagabo, bafite ibisebe byo mu gifu n’indwara y’umwijima.

Ati: “Twabagiriye inama yo kwirinda kunywa inzoga zitemewe, kunywa itabi n’ibindi binyobwa bikomeye”.

Kisandu yavuze ko ibipimo bitandukanye by’amaraso y’abarwayi byoherejwe kugirango bisuzumwe hamenyekane impamvu yubu burwayi.

Dukurikije inyandiko ziri ku biro bikuru by’ubuvuzi bya Mbeya, indwara nk’iyi yibasiye ako karere mu mwaka wa 2018, ubwo abantu benshi bajyaga kwa muganga bahinda umuriro mwinshi, kubabara mu gifu no kuruka amaraso ndetse bikabaviramo urupfu.

Minisitiri w’ubuzima wa Tanzaniya, Doroth Gwajima, yohereje itsinda ry’inzobere kugira ngo basuzume uko ibintu bimeze maze abategeka gutanga raporo yanditse igaragaza icyateye iyi ndwara kugira ngo bakore ibindi bikorwa, nk’uko byatangajwe na minisiteri.

Minisitiri yahamagariye abaturage kudakuka umutima mu gihe abayobozi barimo gukurikirana ibyabaye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sugira Ernest yashimiye UMUKURU W’IGIHUGU, Paul KAGAME ku bw’ibihembo yageneye amavubi

PK wo mu gasobanuye avuze kuri Rocky Kimomo, anavuga ku bukene bw’abasobanuzi(Video)