in

Papa Francis yategetse guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina

Umunya-Argentina Papa Francis yamaze kwemeza bidasubirwaho ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa umugisha muri Kiliziya Gatolika.

Nyuma y’igihe kirekire umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika,Papa Francis atemerera abaryana bahuje ibitsina guhabwa umugisha,kuri ubu yamaze gutegeka abasaseridoti kubaha umugisha.

Uyu mushumba wakomeje kujya ibyamagarira kure nko muri 2021, yasibye itangazo rikurira ku mutima abaryamana bahuje ibitsina,rivuga ko “Kiliziya Gatorika itazaha umugisha amahuriro yabo”kandi ko ibyo bakora bigize icyaha kuko bidashyigikira umugambi w’Imana.

Icyakora nubwo yasinye iryo tangazo muri 2020,yavuze ko ababana bahuje ibitsina bakwiye kuba mu muryango, icyo gihe Papa Francis yagize ati:”Ababana bahuje ibitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango. Ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kuba umuryango. Nta muntu ukwiye kwirengagizwa no kujugunywa cyangwa guhabwa akato kubera ko akunda abo bahuje igitsina. Icyo dukwiye gukora ni ugushyiraho amategeko agenga imiryango bahuriramo, ku buryo bagira amategeko abarengera”.

Nubwo ibyo asanzwe ari ikizira muri Kiliziya Gatolika, kuri uyu wa mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Papa Francis yategetse ko abaryamana bahuje ibitsina bahabwa umugisha.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru Associated press byatangaje ko Papa Francis yasohoye, inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenda abasaseridoti (abapadiri), arebana n’uburyo bagomba kwitwara ku bantu bashaka guhabwa umugisha.

Muri iyi nyandiko Papa Francis yasohoye harimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushingiye ku bitsina, kuko abantu “bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”, bityo baba badakwiye guhezwa.

Nanone kandi iyo nyandiko iravuga ko mu byukuri abantu bakwiye gutandukanya umugisha uhabwa abakundana n’isakaramentu rihabwa abashakanye kuko ryo rihabwa umugabo n’umugore hashingiwe ku miterere bavukanye.

Inyandiko ye Igira iti “Umugisha uha abantu uburyo bwo kongera icyizere bagirira Imana, gusaba umugisha ni urubuto rwa Roho Mutagatifu rukwiye kubungabungwa, ntirubangamirwe.”

Papa Francis nanone kandi yahamije ko abantu bahuriye mu miryango idasanzwe nk’iy’abaryamana bahuje ibitsina baba bari mu mwanya w’ibyaha ariko ko badakwiye gukumirwa ku rukundo n’impuhwe z’Imana.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho ya Byiringiro Lague arimo abyina zuke mu buryo butangaje akanyuzamo agasomana akomeje guca ibintu hanze aha

Ibyishimo byari byose! Umunsi nk’uyu nibwo Lionel Messi yanditse amateka yatumye abantu batongera gutekereza ku mugereranya na Cristiano Ronaldo