in

Ibyishimo byari byose! Umunsi nk’uyu nibwo Lionel Messi yanditse amateka yatumye abantu batongera gutekereza ku mugereranya na Cristiano Ronaldo 

Ibyishimo byari byose! Umunsi nk’uyu nibwo Lionel Messi yanditse amateka yatumye abantu batongera gutekereza ku mugereranya na Cristiano Ronaldo.

Nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru umunya Argentina Lionel Messi nk’uko ibikombe n’ibihembo yegukanye bibigaragaza umunsi nk’uyu tariki 18 Ukuboza mu mwaka wa 2022 nibwo yegukanye igikombe cy’Isi cyatumye abantu bose bajyaga bamugereranya na mugenzi we w’umunya Portugal Cristiano Ronaldo bayamanika bakamuha icyubahiro yari amaze gukorera.

Lionel Messi nta gikombe nta kimwe gikomeye ataratwara gikinirwa ku mugabane w’i Burayi icyo yaburaga cyari igikombe cy’Isi nyuma yaho acyegukanye byahise bimugira nimero ya mbere ku Isi muri ruhago ukuyemo amarangamutima y’umukinnyi ushobora kuba ukunda.

Uyu n’umunsi ukomeye cyane ku banya Argentina bose by’umwihariko abakunzi ba Lionel Messi batazigera bibagirwa igikombe cy’Isi batwaye batsinze ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuri penaliti mu mukino wagaragayemo ibitego byinshi cyane.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papa Francis yategetse guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina

Miss Tina wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yahaye se na nyina inzu ya kadasitere ndetse n’imodoka nshya