in

Papa Cyangwe yise Rocky Kirabiranya imbwa anakomoza kwizina Rocky yise imbwa ye

Umuhanzi Uwiringiyimana uzwi nka Papa Cyangwe mu muzika nyarwanda,yibasiye umusobanuzi Rocky Kirabiranya.

Papa Cyangwe yibasiye Rocky Kirabiranya kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda.

Muri icyo kiganiro umunyamakuru wa Radio Rwanda yamubajije niba koko aribyo imbwa ya Rocky yitwa “Papa Cyangwe” yahamije ko aribyo ariko anavuga ko n’imbwa zitwa “Marc” ari nyinshi.

Papa Cyangwe yise imbwa Rocky Kirabiranya
Rocky Kirabiranya yise imbwa ye Papa Cyangwe

Yagize ati: “None se imbwa zitwa “Marc” si nyinshi,si nyinshi cyane, ubuse ba Marc bazajye kubihakana ngo ngwiki,ni nyinshi cyane”.

Uyu muhanzi utajya akunda kurya indimi uretse ibyo yaramaze gutangaza agereranya muri Rocky Entertainment nk’iwabo akavuga ko iyo umwana avuye iwabo agiye kwibana haribibanza kumugora nawe haribyabanje kumugora akiyivamo.

Umusobanuzi wa filime Rocky Kirabiranya

Ubwo Papa Cyangwe yarabajijwe inyungu yakuye muri Rocky Entertainment yagize ati: “Navuga ko bampaye izina rikomeye niyo nyungu ikomeye kandi narinkeneye.

Umuhanzi Papa Cyangwe

Uyu munsi rero ikintu nungukiyemo cyangwa ndi kunguka ni izina, iryo zina rero riri kumbyarira kwishyura inzu,uko mbaho, gukora izindi ndirimbo odiyo na videwo no kuba nafasha abandi. Rero navuga ko iryo zina ariryo rituma mba uwo ndiwe no gutegura uwo nshaka kuba we”.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari Hassan yirukanye abahungu be yabyaranye na nyakwigendera

Ibibera ku mihanda ya Kigali ntibyoroshye! Uwase Muyango yabaye igitaramo ku mbuga nyuma yo gutangaza ko yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi kandi yarabyaye -AMAFOTO