in

Zari Hassan yirukanye abahungu be yabyaranye na nyakwigendera

Umugandekazi uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yavuze ko abahungu be batatu bakuze bihagije bityo bakwiye kujya kwibana cyane ko basigaye bashwana na we ku bintu bitari ngombwa.

Uyu mubyeyi w’abana batanu abona igihe kigeze ngo aba bahungu bimuke kuko bafite amazu n’amamodoka se, Ivan Ssemwanga yabasigiye ubwo yitabaga Imana muri 2017.

Ni nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho bashwanira aho guparika imodoka iwe mu rugo, abasaba gukuraho izabo agashyiramo iye.

Ati “turacyashwanira aho guparika imodoka iwanjye, abahungu banjye bazimuka umwaka utaha. Bafite inzu n’imodoka, bakeneye kugenda, bakeneye kugenda, ndakeka umwaka utaha byose bizakemuka. ”

Pinto, Raphael na Quincy ni bo bahungu batatu yabyaranye na Ivan Ssemwanga bakoze ubukwe muri 2001 ariko bakaza gutandukana muri 2013 maze muri 2017 akitaba Imana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo The Ben ashatse umugore mwiza ariko ntiruzamara kabiri

Papa Cyangwe yise Rocky Kirabiranya imbwa anakomoza kwizina Rocky yise imbwa ye