Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru yavugaga uburyo Njuga cyangwa se Kadogo wo muri Seburikoko yasohowe mu nzu igitaraganya nyuma yo kubura amafaranga y’ubukode ,gusa kuri ubu umusore ukiri muto yemeye kumutera inkunga y’ibihumbi 160 by’amanyarwanda.
Nk’uko Xlarge TV yabitangaje binyuze kuri Youtube, ngo uyu umusore witwa Kamanzi Mubarack w’imyaka 24 yabonye ibyabaye kuri Njuga hanyuma yifuza kumuha ubufasha ,aho bari banatumiye Njuga na we ngo yakire ubufasha yagenewe.Uyu musore yatangiye avuga ati:”maze kubona ibyabaye ku muvandimwe (Njuga )nahisemo kumwishyurira amezi abiri yubukode ntitaye ko yayishyuye cyangwa atayishyuye kubera ibyamubayeho.”
Njuga byahise bimurenga maze avuga ko ashimiye cyane uyu musore ,ndetse ko ntawe bitabaho.Ati:”Njyewe nariyakiriye ,murabizi turi bakuru tutabeshye ibyambayeho nta we bitabaho”.
Uyu musore Mubarack yavuze ko kandi uretse gutera inkunga Njuga asanzwe ari umuhanzi ufite impano ikomeye,kandi ari na gafotozi mu buzima busanzwe .Ababonye aya mashusho ya Xlarge kuri Youtube bakaba bashimye uyu musore kubera umutima wubwitange yagaragaje.