in

Nyuma yo kwirukana Twizerimana Onesme, Police FC igiye gusezerera abandi bakinnyi bane biganjemo abakunda guhamagarwa mu Amavubi

Ikipe ya Police FC ishobora gufata icyemezo cyo kwirukana abandi bakinnyi bane bagakurikira rutahizamu Twizerimana Onesme.

Ku wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023 nibwo ikipe ya Police FC yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Twizerimana Onesme wari umaze kubatsindira ibitego byinshi.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ba Police FC, avuga ko uyu musore yaba yarazize uruhererekane ry’imitwarire Police FC itashakaga harimo gutwara imodoka yanyweye inzoga, ndetse no gukora akazi gakubiye mu masezerano atabishaka.

Nyuma ya Twizerimana Onesme biravugwa ko abandi bakinnyi barimo umuzamu Mvuyekure Emery, Twizerimana Martin Fabrice na Ntwari Evode.

Police FC yasoje imikino 15 yo mu gice cy’imikino ibanza iri ku mwanya wa 11 n’amanota 21 ikaba irushwa na AS Kigali ya mbere amanota 9.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gakenke : umugabo afatiwe mu rugo rw’abandi asambana barwana inkundura

Eric Rutanga mu bambariye Mukunzi Yannick mu bukwe bwe bwitabiriwe n’ibyamamare