Nkuko mubizi ku cyumeru gishize ikipe ya Portugal yabashije kwegukana igikombe cya Euro 2016 nyuma yo gutsinda ikipe ya France mu minota y’inyongera, birumvikana rero muri iyi minsi ikipe abakinnyi b’ikipe ya Portugal bakomeje kwishimira iyo nsinzi yabo ari nako bagenda bihemba bitewe n’ubushobozi bwabo.
Capiteni w’ikipe ya Portugal Cristiano Ronaldo rero watangaje ko gutwara igikombe cya Euro ari kimwe mu bintu byambere byamushimishije mu buzima bwe akaba yarihembye mu buryo musanzwe mumenyereye yigurira indi modoka ihenze cyane ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 200 by’amadollari, iyo akaba ari ntayindi ari Buggati Veryon Grand Sport Vitesse.
Iyi modok nshya Cristiano yaguze ikaba ari imwe mu modoka zihuta cyane ku isi kuko ishobora kugeza ku muvuduko wa 410Km/h ikindi kandi ishobora kuva kuri 0Km/h ikagera kuri 100Km/h mu gihe cy’amasegonda abiri n’ibice bitandatu gusa (2.6 seconds)