in

Nyuma yo gukena bikabije ,akaza kugira agatubutse amaze kubyara abana barindwi ku myaka 21 gusa|Uyu musore ntasanzwe.

Umusore wahoze abayeho mu buzima bushaririye ,nyuma Imana ikaza kumwibuka agakora ikofi nkuko imvugo z’iki gihe zibivuga, kuri ubu afite abana barindwi ku myaka 21 y’amavuko gusa.

Uyu musore w’umuraperi witwa Kentrell DeSean Gaulden,ku myaka ye 21 gusa amaze kwigwizaho abana barindwi. Uyu turi kuvuga ni umusore ukiri muto kuko yavutse kuwa 20/10/1999. Uyu ni umuririmbyi ukaze muri Amerika, ndetse akandika n’indirimbo. Uyu yamenyekanye ku mazina y’ubuhanzi nka YoungBoy NBA (NBA: Never Broke Again).

Kumva izina rye gusa uhita wumirwa kuko “Never Broke Again” bisobanura ngo “Ntuzongere gukena ukundi” bivugwa ko uyu musore ngo yaba yaramaze igihe m’ubukene bukabije bitewe n’ubuzima bubi yanyuzemo maze agashakisha amafaranga m’uburyo bwose ndetse akaza no kuyabona. Nyuma yo kuyabona rero yihaye intego yo kutazongera gukena uko byagenda kose. Uyu musore yanyuze mubikomeye cyane kuko ku myaka ine yagize impanuka yamusigiye igikomere gikaze ku isura ye.

Sibyo gusa kuko ku myaka 8 se w’uyu musore yahise afungwa ndetse akatirwa imyaka 55 muri gereza azira ubujura, nkaho bidahagije nyina nawe yahise amuta, bityo asigara arerwa na nyirakuru. Ku myaka 9 uyu musore nawe yahise atabwa muri yombi ndetse ajyanwa mukigo ngororamuco amezi atandatu ari naho yasohotse atangira kuririmba.

Uyu musore kuri ubu arera abana be barindwi neza cyane, kubera ko afite byose akeneye ngo abiteho uko bikwiye. Mu bana barindwi afite ubu harimo abahungu batanu n’abakobwa babiri gusa umwe muribo ntabwo yamubyaye ahubwo yaramutoye aramwirerera hamwe nabe yibyariye.

Avuga ko yize amasomo menshi nko kuba ataragira ifaranga nta muntu wamwikozaga ariko ubu akaba atangazwa n’ukuntu buri wese aba yifuza kuba inshuti ye. Gusa kuri we ngo ntacyo bimubwiye kuko yiteguye kubana na buri wese.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu by’ingenzi ukwiye kuzirikana mbere yo kujya mu rukundo ,niba umaze gutandukana nuwo mwahoze mukundana.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rishobora kuba mu buryo budasanzwe kubera COVID19