in

Ibintu by’ingenzi ukwiye kuzirikana mbere yo kujya mu rukundo ,niba umaze gutandukana nuwo mwahoze mukundana.

Gatanya ni ikintu gikomeye kuri buri muntu yaba ari wowe yaturutseho cyangwa ari mugenzi wawe,buri muntu ajya gushinga urugo yifuza kugira umuryango kandi wishimye iyo habayeho gutandukana ubabazwa n’uko ya ntego itagezweho.

Nyuma ya gatanya umuntu anyura mu bihe bikomeye ariko usanga biba bimuganisha aheza, ni ibisanzwe ku muntu kugira amarangamutima atandukanye bitewe n’icyamubayeho.

Kubwa Elisabeth Kubler Ross, inzobere mu bibanire y’abantu avuga ko hari ibyiciro umuntu anyuramo nyuma ya gatanya birimo kutumva ibyabaye, uburakari, kumvikana n’uwo mwatandukanye, kugira agahinda gakabije no kwiyakira.

Nubwo biba ari ibihe bitoroshye ariko ubuzima burakomeza ndetse ukaba wakongera no kujya mu rukundo ko gutandukana nti bisobanuye ko ubuzima bw’urukundo burangiye.

Gusa gutangira undi mubano bisaba kwitonda kugira ngo uwo utangiye utazahungabana bitewe n’ibisigisi by’uwa mbere. Dore ibintu bitanu ukwiye kwitaho mbere yo gutangira urukundo rushya.

Uwahoze ari umukunzi wawe

Nubwo mujya guhana gatanya mwabyumvikanyeho ariko uwo mwahoze mubana iyo yumvise ko uri mu rukundo bishobora kumutera gufuha, bikaba byatuma akwima uburenganzira ku bana abereka ko ari wowe wisangiye abandi.

Bisaba kugira uko ubyitwaramo kuburyo umubano wawe mushya utazamutera ishyari, ndetse ukareba neza niba mudashobora kwiyunga no gusubirana mbere yo kujya ahandi biba byiza kugutekereza kuwo mwatandukanye.

1.Abana

Nubwo ibijyanye n’urukundo rwawe ari ubuzima bwawe bwite ariko rushobora kugira aho ruhurira n’abakuri hafi, niba uwo mwatandukanye mwari mufitanye abana kujya mu rukundo rushya biragusaba kubanza kwitonda.

Iyo ababyeyi batandukanye ntibituma n’abana batandukana n’ababyeyi babo baba bagomba gukomeza kubabona nkuko bikwiye, kandi bisaba no gukomeza kubereka urukundo ko bo ntibaba bumva uburyo mwatandukanye.

Iyo ugiye mu rundi rukundo rushya abana bawe batarakira itandukana ryanyu bishobora kubagora kubereka undi mukunzi wawe utandukanye n’umubyeyi wabo, bikaba byabaviramo kumwanga bumva ariwe ntandaro ya gatanya y’ababyeyi babo.

Bisaba kwitonda abana bakabanza bakabyakira ndetse ukamenya n’uko bazabana n’umubyeyi wabo n’umukunzi wawe nta kibazo biteje.

2.Banza wiyubake ubwawe

Gatanya ituma amarangamutima yawe ahungabana bikaba byagutera kwiyanga no kwitakariza icyizere. Hari abagira agahinda gakabije bitewe no kwigaya ko batabashije kurinda umuryango wabo gutandukana.

Mbere yo gushaka umuntu mwakundana banza wikunde wowe ubwawe wongere wigirire icyizere, ndetse umenye n’uruhare wagize muri gatanya kugira ngo utazongera gukora ayo makosa nanone.

3.Igihe

Igihe ni ingenzi mu kumenya niba witeguye kujya mu rukundo rushya. Icyo bigufasha ni ukureba niba warihaye igihe gihagije cyo kwiyakira kuri gatanya wagize.

Biba byiza iyo uvuye mu rukundo kudahita utangira urundi rushya kuko ushobora gusanga utarakira ko rwa rundi rwarangiye bikaba byatuma n’urushya ugiyemo rwangirika kuko uvanga ibishya n’ibyashize.

Iyo wihaye igihe kirekire cyo kubanza kwiyakira, bituma ukora ibyo watekereje ugafata n’umwanya wo gutekereza ku mukunzi mushya naho iyo uhubutse ushobora gufata uwo ubonye cyangwa utamukunze ari ubuhungiro ushaka.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva ibyo Arthur Nkusi yasubije Sandrine wasabaga ubufasha ku mwana we wujuje imyaka 4.

Nyuma yo gukena bikabije ,akaza kugira agatubutse amaze kubyara abana barindwi ku myaka 21 gusa|Uyu musore ntasanzwe.