in

Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rishobora kuba mu buryo budasanzwe kubera COVID19

Mu gihe isi yose ikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19, biravugwa ko irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rishobora kuba mu buryo budasanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amakuru avuga ko byinshi mu bikorwa by’iri rushanwa bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Ndetse ko abakobwa bo mu Ntara bazajya bohereza Video.

Miss Nimwiza Meghan Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko mu minsi iri imbere bazatanga uko iri rushanwa rizakorwa. Ati “Amakuru yose muzayahwa muri ibi bihe bigiye kuza, vuba kandi.”- Ntiyerura neza uko iri rushanwa rizakorwa, gusa avuga ko ‘vuba cyane’ bazatangaza byinshi kuri iri rushanwa.

Kuri gahunda y’iri rushanwa ku wa 06 Gashyantare 2021 ryagombaga kubera kuri Hill Top hotel, ku wa 20 Gashyantare 2021 hagatoranywa abajya muri Boot Camp.

Ni mu gihe ku wa 21 Gashyantare na tariki 06 Werurwe 2021 abakobwa bari muri Miss Rwanda bagombaga gukora ibikorwa by’urukundo. Urubuga rwa missrwanda.rw rwerekana ko umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana ku wa 20 Werurwe 2021.

Amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2021 yagombaga gutangirira mu Karere ka Rubavu ku wa 09 Mutarama 2021, asubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Icyo gihe, abategura iri rushanwa bavuze ko bazakorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo basubukure iri rushanwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gukena bikabije ,akaza kugira agatubutse amaze kubyara abana barindwi ku myaka 21 gusa|Uyu musore ntasanzwe.

Ngizi zimwe mu ndwara zikomeye zishobora kuvurwa no kurya ibitunguru.