in

Nyuma ya Onana, undi mukinnyi w’Umunyamahanga muri Rayon Sports afite inyota yo kuzakinira Amavubi

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Rafael Osaluwe Olise yatangiye gushaka Ubwenegihugu bw’u Rwanda kugira ngo azabashe gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria amaze imyaka irenga ibiri mu Rwanda ndetse akaba anafite umukunzi w’Umunyarwandakazi, ibi byose bikaba biri gutuma yifuza kuzakinira u Rwanda.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Rafael Osaluwe Olise yatangiye inzira yo gushaka ibyangombwa byose byo kuba Umunyarwanda, ku buryo mu gihe yaba akomeje kwitwara neza byazamuhesha amahirwe yo kuzahamagarwa mu Amavubi.

Uretse uyu munya-Nigeria, biravugwa ko na Essomba Leandre Willy Onana ageze kure ibiganiro byo kuzakinira Amavubi nyuma y’uko abona ko kuzahamagarwa muri Cameroon biri kure nk’ukwezi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yamaze gutangira guhamagara abakinnyi b’Abanyamahanga aho yahereye kuri rutahizamu ukomoka muri Cote D’Ivoire witwa Gerard Gohou ukinira ikipe ya Aktobe mu Cyiciro cya Mbere muri Kazakhstan.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Najyaga niba ibiryo” umuhanzikazi ukomeye yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo kurinda aba icyamamare

Urwishe ya Nka ruracyayirimo, amavubi akomeje gutetereza abakunzi bayo