in

“Najyaga niba ibiryo” umuhanzikazi ukomeye yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo kurinda aba icyamamare

Umuhanzikazi uri mu bakomeye kandi bakizamuka mu gihugu cya Nigeria yatangarije abamukurikira inzira y’umusaraba ndetse igoye yaciyemo kugirango abashe kuba ubungubu ari ku gasongero.

Tems ni umuhanzikazi wamaze kwigarurira imitima y’abakurikirana umuziki mpuzamahanga cyane cyane uwo muri iki gihugu cya Nigeria aho abarizwa.

Nubwo bimeze bityo ariko kandi atangazako bitari byoroshye ku muntu nkawe, noneho w’umukobwa kwivana mu bukene yari arimo we n’umuryango we kurinda ageze ku gasongero ka muzika muri Nigeria.

Tems atangazako mbere y’uko asohora indirimbo ye ya mbere yamushyize ku gasongero yiswe “Mr Rebel” yabanje kwibana akaba yarahereye ahongaho ahura n’ibibazo bigiye bitandukanye by’ubukungu.

Ibingibi yabitangarije ikinyamakuru GQ, bikaba byahamije ukuntu abantu bose iyo bageze ahantu heza buri gihe baba baravuye ahantu habi henshi hagiye hatandukanye, ahangaha niho yahereye ahamya ko yanibaga ibiryo kugirango aramuke.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bitunguranye ikipe y’igihugu Amavubi yabatarengeje imyaka 17 ntikitabiriye CECAFA 2022

Nyuma ya Onana, undi mukinnyi w’Umunyamahanga muri Rayon Sports afite inyota yo kuzakinira Amavubi