in

Nyiribyago imbwa ziramwonera! Ikipe iri mu bihano byo kugura abakinnyi, yagiye gukina ifite abakinnyi 8 gusa nabo ntibarangije umukino kuko 2 bahise bavunika rugikubita

Nyiribyago imbwa ziramwonera! Ikipe iri mu bihano byo kugura abakinnyi, yagiye gukina ifite abakinnyi 8 gusa nabo ntibarangije umukino kuko 2 bahise bavunika rugikubita.

Ikipe yo muri Tanzania yahoze yitwa Kitayosce FC gusa kuri ubu ikaba yitwa Tabora United kubera guterwa inkunga n’intara ya Tabora, ku munsi wejo ubwo yakinaga na Azam FC muri shampiyona yakinishije abakinnyi 8 gusa aho kuba 11.

Ibi byatewe nuko Tabora United yafatiwe ibihano na FIFA byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera ko bananiwe kwishyura umutoza wabatozaga mu mwaka ushize ukomoka muri Egypt witwa Ahmed El Faramawy Youssef Moustafa Soliman.

Nubwo Tabora United yatangiranye abakinnyi 8mu kibuga gusa umukino warangiye ari 6 nyuma yuko babiri bavunitse kandi nta basimbura bafite. Azam FC byarangiye ibatsinze ibitego 4-0.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mwa bagabo mwe musigeho mutangiza izo zahabu mubitse! Dore amafunguro umugabo akwiye kugendera kure ashobora kwangiza intaga ze

Breaking News: Rayon Sports yabonye umutoza mushya (AMAFOTO)