in

Nsengiyumva Igisupusupu yadukanye indi mpano idasanzwe itari izwi.

Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi kandi nka Igisupusupu, yadukanye indi mpano atari amenyereweho aho yahishuye ko agiye gutangira gukina filime.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Nsengiyumva yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo agaragaze impano ye mu gukina filime hejuru yo kuba ari umuririmbyi wagize indirimbo zabaye idarapo ry’umuziki we guhera mu mwaka ushize wa 2019.

Nsengiyumva avuga ko yakuze akunda gukina filime cyane, ariko ntiyabona amahirwe. Byatumye aba nyambere mu gutera inkunga umushinga wa filime w’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa The Boss Papa, abarizwamo.

Yagize ati “Ni impano nari nyimfite. Uretse ko nari narabuze uyagura. Ariko kubera Imana nabonye uyagura”

Uyu muhanzi yavuze ko abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, bakwitega isura nshya ye mu bakinnyi ba filime bo mu Rwanda. Avuga ko ari igihe cye cyo gukuza impano ye yo gukina filime.

Ati “Abantu bitege agashya! Urabona ko abenshi batari bamenyereye muri filime, impano urayibuka kugeza Imana ikaguhamagara ubundi ibyiza bikajya ku mugaragaro. Ni Nsengiyumva bazi uzwi nka Igisupusupu.”

Yanaboneyeho no gutangaza ko agiye gushyira hanze indi ndirimbo ye nshyashya.Abwira abafana be, ko bashonje bahishiwe. Ati “Bayitegereza iraryoshye rwose!”.

 

Source:inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi babiri ba Arsenal barwanye inkundura mu kibuga.

Impamvu nyamukuru ukwiye gutangira kwihatira kurya ibitunguru bibisi.