in

Impamvu nyamukuru ukwiye gutangira kwihatira kurya ibitunguru bibisi.

Igitunguru ni kimwe mu biribwa bifitiye akamaro kanini umubiri wa muntu bikarushaho iyo umuntu akiriye ari kibisi. Tumenyereye kurya igitunguru gihiye mu biryo ariko kandi iyo ari kibisi ni bwo kigira akamaro kenshi.

Abantu benshi batinya igitunguru kibisi bitewe n’uko kigira amazi y’umweru aba hagati muri rwo aryana. Mu biryo turya akenshi igitunguru kibisi kiribwa muri salade kiri kumwe n’ibindi.

Mu bantu ijana barya igitunguru makumyabiri ni bo barya igitunguru kibisi, ahanini abantu baragitinya ariko nyamara ni cyo gifite ibyo umubiri ukeneye.

Dore akamaro igitunguru kibisi gifitiye umubiri:

1) Gifasha umutima gutera neza bitewe n’uko kibitsemo ubushobozi buha imbaraga umutima mu gukora akazi kawo.

2) Gikungahaye kuri Vitamine C ifasha uruhu gukomera ndetse no gukira vuba mu gihe rwakomeretse.

3)Igitunguru kibisi kirinda cancer cyane cyane ifata amara.

4) Gikungahaye ku ntungamibiri zifasha kugabanya isukari mu maraso bityo amaraso atembera mu mubiri akaba asukuye atatera indwara.

5)Igitunguru kibisi kivura ibicurane iyo ukivanze n’ubuki ndetse n’indimu.

6)Iyo uriye neza igitunguru kibisi kirinda kuva imyuna.

7) Igitunguru kibisi gifasha umuntu urwaye kugira apeti yo kurya ndetse ntanagarure ibyo yariye birimo n’imiti yanyoye.

8) Uduheri ndetse n’izindi ndwara zifata uruhu igitunguru kibisi kirazivura kandi kikanazirinda gufata uruhu.

9) Guhekenya igitunguru kibisi gifasha gukomeza amagufa yo mu mubiri.

10) Ku bantu bifuza kugabanya ibiro igitunguru kibisi kibafasha gukamura ibinure.

Ibyo ni byerekana ko mu byo urya udakwiriye kwirengagiza igitunguru kibisi.

 

Src:www.healthline.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nsengiyumva Igisupusupu yadukanye indi mpano idasanzwe itari izwi.

AMAFOTO: Musanze FC yatsinze Marine FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo ibitego 7